Itangazo Ry' Isoko Ryo Kugemura Ibyuma Bya Muzika

Eglise de pentecote du Rwanda

ADEPR

REGION DE NGOMA

PAROISSE BUTAMA

RW0503 ADEPR Butama

Tel : 0788567012

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Butama yo mu Rurembo rwa Ngoma ikoreramo Umushinga RW0503 ADEPR Butama rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko rikurikira:

Kugemura ibyuma bya muzika

Uwifuza gupiganira rimwe muri ayo masoko cyangwa yose yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0503 ADEPR Butama uri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10.000) kuri buri sokoadasubizwa kuri konti N° 100034506064y’Ururembo rwaNGOMAiri muri BANKI YAKIGALI yitwa ADEPR NGOMA REGION.

Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw’Umushinga RW0503 ADEPR Butama akoresheje 

e-mail:rw503butama@gmail.com akohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu (bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, maze akabona kohererezwa icyo gitabo.

Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 04/09/2025 saa munani(14h00’) z’ amanywa ku biro by’umushinga RW0503 ADEPR Butama. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa. 

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No:0788567012 cg 0786511794

Bikorewe i Butama, ku wa 28 /08/2025

Amazina : Pastor MUHIGIRA Faustin

Umushumba wa Paruwase ya Butama

Comments

Popular posts from this blog

9 Job Positions at Rwamagana District (RWAMAGANA): (Deadline 29 August 2025)

Korera 10$~14,386.5759FRw ku umunsi nta gishoro gisabwa